Zigonet-Ku rubuga rwa internet rwa youtube hariho aka video kagaragaza ibintu bishobora kuba bikorerwa kuri facebook mu gihe kingana n’umunota. Kuri iyi video kandi hagaragaramo umubare w’abantu baba bakoresha facebook mu munota, uyu mubare ukaba ari munini ariko kandi na none ibi bikaba bidatangaje kubera ko facebook ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 500 ku isi.
Uyu mubare w’abayigana byatumye iba urubuga rukomeye mu zindi mbuga kuko ariyo ya mbere mu gusurwa. Ikindi gitangaje kandi ni uko ibikorerwaho bitajya bihagarara. Abahashakashatsi bavuga ko iramutse ibaye igihugu yaba ari iya gatatu mu kugira abaturage benshi ku isi nyuma y’igihugu cy’ubushinwa n’ubuhinde.
Imibare itangwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru the Time cyandikirwa muri Leta z’unze ubumwe z’amerika bugaragaza ko mu masogonda 60 abantu ibihumbi 50 baba barimo kohererezanya ubutumwa bw ‘ako kanya (chat).
Muri icyo gihe ibihumbi 74 by’ibintu bya gahunda ziteganywa kuba (Events) biba bimaze gushyirwaho. Ntitwakwibagirwa abantu bashyiraho ibintu bitandukanye (posts) bigera ku bihumbi 80 naho abandi babivugaho (comments) bakaba bandika ibigera ku bihumbi 500 mu munota.
Ibi noneho tubishyize mu munsi w’amasaha 24 usanga ari posts cyangwa se ibyo abantu banditse bingana na miliyoni 115 ku munsi na miliyoni 700 z’abantu baba bagize icyo babivugaho (commets).
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire