lundi 17 janvier 2011

Snoop Dogg yibasiye igikomangoma cy’ubwongereza mu ndirimbo ye nshya

Zigonet - Mu gihe hashize ibyumweru bike igikomangoma cy’ubwongereza Prince William atangaje umutambukanyi we bazarushinga ku mugaragaro, umuraperi wamenyekanye cyane wo muri Leta z’unze ubumwe z’amerika Snoop Dogg yashyize amashusho y’indirimbo nshya aherutse gusohora aho hagaragaramo uko Prince William azashyingura umwana azaba yarabyaye.
Snoop Dogg asanzwe yaratangaje ko azitabira ubu bukwe buteganyijwe kuba muri uyu mwaka. Ku bw’ibyo Snoop Dogg akaba yarahise akora indirimbo yise ‘wet’ yageneye urupfu rw’umwana wa Prince William, uyu Prince William akaba ari nawe ugomba gusimbura nyina ku ntebe y’umwami.
Snoop Dogg ku rubuga rwa interineti rwa Twitter yaravuze ati: “Iyi ndirimbo nayikoreye umwana wa Prince William kimwe n’undi mwana wese wo kuri iyi si uzitaba Imana."
“Nkimara kumva ko natumiwe muri ubu bukwe byaranshimishije cyane bituma nshaka kubaha impano yanjye muri iyi ndirimo nise Wet. Nkaba narayikoreye Prince William cyangwa undi muntu uwo ariwe wese kugiran go agire icyo atekereza.”

Hagati aho murumuna wa Prince William, Prince Harry yavuze ko ibwami bifuje ko Snoop Dogg yazaba ari mu batumirwa muri ubu bukwe. Iyi ndirimbo yiswe Wet mu mashusho yayo hakaba hagaragaramo abakobwa bambaye ubusa babyinira imbere ya abagabo babiri bishatse kuvuga ibikomangoma bibiri Prince William na Harry.

2 commentaires:

  1. We we ndemeye pe! sinari nziko ukunda gusoma bigeze aha! komereza aho kuko burya ubwenge bwose buba mu bitabo (muri iyi minsi buri kugenda bwimukira ku ma websites)!

    RépondreSupprimer
  2. RUGEMINTWAZA Théophlie, yakopeye inkuru y' igitondo ayitirira blog ye, kuki atavuzeko yayikuye www.igitondo.com hiihiiii turafata.com

    RépondreSupprimer