lundi 17 janvier 2011

Knowless nawe agiye gukorera igitaramo i burayi

Umuhanzi Jeanne D’Arc Butera Ingabire uzwi nka Knowless mu kwezi kwa karindwi azerekeza mu gihugu cy’Ububiligi aho azaba ajyanywe no gukora ibitaramo ku butumire bw’abanyarwanda baba muri iki gihugu.
Mu kiganiro Salus relax cyo kuri iki cyumweru Knowless yatangaje ko azaririmbira abanyarwanda bo muri Diaspora ku butumire bw’itsinda ryitwa Exotic Nice. Iri tsinda ubusanzwe ngo rikaba ritegura ibitaramo ritumiramo abahanzi batndukanye bajya ku mugabane w’uburayi kuririmbira abanyarwanda bo muri Diaspora. Knowless akaba yavuze ko afite umu “manager” muri iri tsinda witwa Abdul Kitoko, ngo bikaba ari muri uru rwego yanatumiwe kuririmba muri iki gitaramo.
Uretse kuba azaririmba mu gihugu cy’ububirlgi, Knowless ngo arateganya no kuzaririmba mu gihugu cy’ubufaransa. Gusa yirinze gutangaza umunsi cyangwa ukwezi byazabera nk’uko yabivuze agira ati: “Usibye mu bubiligi, hari ubundi butumire uretse ko ntaramenya umunsi cyangwa ukwezi. Hari abantu bifuje kuntumira, ariko nyine twari tutarabishyira mu bikorwa;bigiye mu bikorwa nshobora kuva mu Bubiligi nerekeza no mu Bufaransa”.
Knowless akaba avuga ko kuba yaratumiwe kuririmba ku mugabane w’uburayi bigaragaza ko ibihangano bye bikunzwe.
Ati: “Ibintu byose ni amahirwe, ibyo ari byose kugira ngo bantumire ni uko ibihangano byange byari byabagezeho bakambwira yuko nahagera nkabaririmbira”.
Knowless agiye kuririmba abanyarwanda bo muri Diaspora nyuma ya Miss Jojo nawe mu minsi ishize wari watumiwe kuririmbira aba banyarwanda.


Agashya: Hagiye gusohoka Sharijeri imwe kuri telefoni zose iragera ku isi mu gihe cya vuba

Mu gihe kenshi usanga abantu batunze telefoni zifite sharijeri (chargeurs), zitandukanye,akana k’ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bihugu b’i burayi , katangaje ko mu mwaka utaha w’2011 , bagiye gushyiraho sharijeri imwe izajya ikoreshwa ku matelefoni yose.
Ngo habazwa gushyirwaho iyi sharijeri izajya ikorana na telefona za vuba zigezweho(3eme génération) , Ngo mu mezi ya mbere y’umwaka utaha, iyi Sharijeri izaba yashyizwe ku isoko i Burayi , ku buryo ngo mu myaka ine iri imbere isi yose ishobora kuzaba ikoresha telefoni zikoresha Sharijeeri imwe.
ngo mu myaka mike iri imbere abatuye isi bazaba bakoreha gusa telefoni zishobora guhuzwa na za mudasobwa hifashishijwe imigozi bita USB(Universal Serial Bus) izi telefone ngo zikasha kwakira amajwi amashusho cyangwa inyandiko bivuye kuri mudasobwa cyangwa bivuye kuri telefoni bikoherezwa kluri mudasobwa.
Telefoni zikora muri ubu buryo nubu ziriho ,igishya nuko inganda z’amatelefoni arizo gusa zishobora kujya zikora murwego rwo kugira ngo hirindwe ibi byo kujya abantu bahora bashakisha za Sharijeri n’ibindi bikorana n’amatelefoni.
kuva mu mwaka ushize companyi zikora amatelefoni nka Nokia, Sony-Ericsson na Samsung, bashyize umukono ku masezerano yo gukora sharijeri imwe izajya ishyira umuriro mu matelefoni yose hatitawe ku bwoko bwa telefoni.

Snoop Dogg yibasiye igikomangoma cy’ubwongereza mu ndirimbo ye nshya

Zigonet - Mu gihe hashize ibyumweru bike igikomangoma cy’ubwongereza Prince William atangaje umutambukanyi we bazarushinga ku mugaragaro, umuraperi wamenyekanye cyane wo muri Leta z’unze ubumwe z’amerika Snoop Dogg yashyize amashusho y’indirimbo nshya aherutse gusohora aho hagaragaramo uko Prince William azashyingura umwana azaba yarabyaye.
Snoop Dogg asanzwe yaratangaje ko azitabira ubu bukwe buteganyijwe kuba muri uyu mwaka. Ku bw’ibyo Snoop Dogg akaba yarahise akora indirimbo yise ‘wet’ yageneye urupfu rw’umwana wa Prince William, uyu Prince William akaba ari nawe ugomba gusimbura nyina ku ntebe y’umwami.
Snoop Dogg ku rubuga rwa interineti rwa Twitter yaravuze ati: “Iyi ndirimbo nayikoreye umwana wa Prince William kimwe n’undi mwana wese wo kuri iyi si uzitaba Imana."
“Nkimara kumva ko natumiwe muri ubu bukwe byaranshimishije cyane bituma nshaka kubaha impano yanjye muri iyi ndirimo nise Wet. Nkaba narayikoreye Prince William cyangwa undi muntu uwo ariwe wese kugiran go agire icyo atekereza.”

Hagati aho murumuna wa Prince William, Prince Harry yavuze ko ibwami bifuje ko Snoop Dogg yazaba ari mu batumirwa muri ubu bukwe. Iyi ndirimbo yiswe Wet mu mashusho yayo hakaba hagaragaramo abakobwa bambaye ubusa babyinira imbere ya abagabo babiri bishatse kuvuga ibikomangoma bibiri Prince William na Harry.

Wari uzi ibibera kuri facebook mu munota umwe ?

Zigonet-Ku rubuga rwa internet rwa youtube hariho aka video kagaragaza ibintu bishobora kuba bikorerwa kuri facebook mu gihe kingana n’umunota. Kuri iyi video kandi hagaragaramo umubare w’abantu baba bakoresha facebook mu munota, uyu mubare ukaba ari munini ariko kandi na none ibi bikaba bidatangaje kubera ko facebook ikoreshwa n’abantu bagera kuri miliyoni 500 ku isi.
Uyu mubare w’abayigana byatumye iba urubuga rukomeye mu zindi mbuga kuko ariyo ya mbere mu gusurwa. Ikindi gitangaje kandi ni uko ibikorerwaho bitajya bihagarara. Abahashakashatsi bavuga ko iramutse ibaye igihugu yaba ari iya gatatu mu kugira abaturage benshi ku isi nyuma y’igihugu cy’ubushinwa n’ubuhinde.
Imibare itangwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru the Time cyandikirwa muri Leta z’unze ubumwe z’amerika bugaragaza ko mu masogonda 60 abantu ibihumbi 50 baba barimo kohererezanya ubutumwa bw ‘ako kanya (chat).
Muri icyo gihe ibihumbi 74 by’ibintu bya gahunda ziteganywa kuba (Events) biba bimaze gushyirwaho. Ntitwakwibagirwa abantu bashyiraho ibintu bitandukanye (posts) bigera ku bihumbi 80 naho abandi babivugaho (comments) bakaba bandika ibigera ku bihumbi 500 mu munota.
Ibi noneho tubishyize mu munsi w’amasaha 24 usanga ari posts cyangwa se ibyo abantu banditse bingana na miliyoni 115 ku munsi na miliyoni 700 z’abantu baba bagize icyo babivugaho (commets).

Extraterrestres (ibiremwa bidatuye ku isi) ngo byaba byaragaragaye mu Rwanda


Abashakashatsi bemeza ko bavumbuye mu Rwanda ibisigazwa by’imibiri y’abaExtraterrestres (ibiremwa biva ku yindi mibumbe) ngo bimaze imyaka isaga 500 bipfuye.
Ngo kuva tariki 12 ukuboza 2009 ,haba hari imibiri y’ibirema bijya gusa n’abantu bisaga 200 byabonetse mu Rwanda , nkuko byemejwe n’umushakashatsi w’Umusuwisi Hugo Childs ,uyu akaba yari asanzwe akora ubushakashatsi butandukanye mu Rwanda.
Dr Hugo Childs, ngo yatangarije abanyamakuru ko imibiri y’Aba ba Extraterrestres yari ikigaragara nubwo hashize igihe kinini bapfuye, ibizami ngo bigaragaraza ko ibi biremwa biri mu butaka kuva mu 1400 , yatangaje ko ubu ubushakashatsi buri gukorwa kugira ngo hamenyekane ikishe ibi biremwa ndeste n’aho byaje biturutse.
Aba bashakashatsi ngo babanje gukeka ko ari irimbi rya kera ariko ngo baza gusanga ibi biremwa atari abantu nubwo byajyaga gusa n’abantu. Ibi biremwa ngo byari binanutse cyane ariko bikanaba birebire cyane kuburyo byashoboraga kugira hafi metero eshatu.
imitwe yabyo yo ngo yari minini cyane kurusha iyabantu, igitangaje ariko ngo nta maso , amazuru n’uiminwa byagiraga.
Dr Childs ngo atekereza ko izi aliens 200 zaba zarageze ku isi (mu Rwanda) zigahura na Virusi ikazitsemba zigashira cyangwa se zikaba zarahakoreye impanuka zigapfa(nk’ibyabaye mu gace ka Roswell).ibi biremwa bidatuye ku isi no bikigera mu Rwanda bishobora no kuba byarazize akarwara koroheje nk’ibicurane
Ariko uyu mushakashatsi akemeza ko nta OVNI/UFO (utudege ibi biremwa bigenderamo ) twigeze tuboneka hafi aho, ibi ku bwe ngo bigaragaza ko hari izindi Aliens Zitahaohiriye , zigakomeza urugendo.
Dr Childs, yemeje ko bagikomeje ubushakashatsi ,ngo ubu bakaba ntabindi byinsho bashobora gutangaza,kandi ngo nta muntu ashobora kubwira aho bavumbuye iyi mibiri y’aba extraterrestres kugira ngo abantu batazahahururira bikangiza ubushaka, cyokora ngo narangiza ubushakashatsi bwe akazatangaza ibyo aribo ku mugaragaro.
Ushobora gusoma iyi nkuru muri Weekly World News ,cyangwa ukareba kuri internet kuri:
http://nousnesommespasseuls.xooit.c... , no kuri
http://www.ufocasebook.com/2009d/rw...
Ku ruhande rw’u Rwanda nta n’umwe uragira icyo atangaza kuri iyi nkuru……….tukaba turi kugerageza guhura n’abashobora kuduha amakuru kuri iyi nkuru.

dimanche 16 janvier 2011

Eto’o arifuriza amahoro igihugu cya Ivory Coast

Umukinnyi w’umwaka ku mugabane w’Afrika, Samuel Eto’o arifuriza igihugu cya Ivory Coast amahoro mu gihe gikomeje kugira ibibazo nyuma y’amatora yabaye muri kiriya gihugu ubu kiyobowe naba Perezida babiri.
Uwo mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Cameroon ukinirira ikipe ya Inter Milan mu Butariyani, yatangaje yuko arimwo ababazwa n’ibibera muri kiriya guhugu cya Ivory Coast.
Amakuru ruhagoyacu, ikesha urubuga rwa internet Sport365.fr, Eto’o yasabye abanyapolitiki ko bakumvikana kugirango bazane amahoro.
"Ati igikuru ndasaba Imana ibafashe kiriya gihugu kigire amahoro no kurinda abaturage bacyo, Imana ibarinda ibibi.
Tubibutsa yuko Samuel Eto’o umugore we akomoka mu gihugu cya Ivory Coast, yitwa Georgette, banafitanye abana batatu.
Naho rutahizamu w’ikipe ya Chelsea Fc ukomoka muri Ivory Coast , Didier Drogba nawe yari yavuze nka kuriya Eto’o yatangaje, mu cyumweru gishize.

samedi 15 janvier 2011

Clip Video y'indirimbo IJANISHA DANY yakoranye na King james yageze ahagaragara.

Dany wamenyekanye cyane mu ndirimbo yagiye akorana na King James ari zo Akamunani n'indi yitwa Ijanisha,aratangaza ko yishimira ko izi ndirimbo zose zamaze gukorerwa amashusho. Video y'ijanisha ije ikurikira Video y'Akamunani. Iyi video ikaba yarakozwe na Producer Cedru wo muri Showface.
Ikindi ni uko Danny ari gukora izindi ndirimbo zitandukanye,ibi akaba ngo abiterwa n'uko uyu mwaka wa 2011 yiyemeje kuzakora umuziki yivuye inyuma.